Kinguza ikirenge cyangwa inkokora :

Umugabo Kinyogote yakuviriye mu Ndorwa ajya gusura mucuti we Katabirora wari utuye i Bwishaza.

Kinyogote ageze mu nzira, Katabirora amuhamagara kuri twa duterefoni bagendana mu ntoki.

Aramubwira ati «uze kwihangana urasanga tudahari. None reka nkurangire uko nugera iwanjye uza kwinjira mu cyumba cy'uruganiriro. Nugera ku irembo, nta kibazo umuzamu aragukingurira. Urugi rwinjira mu nzu na rwo nta kibazo rugutera, twahaye umuzamu urufunguzo aragufungurira. Ikibazo ni ukuntu ugera mu cyumba cy'uruganiriro ngo uze kuba wiruhukira. Numara kwinjira mu nzu uratambika mu kirongozi, nugera imbere ukate ibumoso noneho uze kubona urugi rusize irangi ry'icyatsi kibisi. Na rwo ntirufungishije urufunguzo, ariko byakurushya kurukingura kuko umuzamu adashobora kwinjira mu nzu ngo agufashe. Ubwo uraza kuzamura ikirenge ufatishe kuri serrure ukingure. Cyangwa se wakoresha n'inkokora.»

Kinyogote ati «ese ndinda nkoresha ikirenge cyangwa inkokora kubera iki, kandi mfite intoki?»

Katabirora ati «niba ari ibyo subira inyuma utahe iwanyu. Jye nari nzi ko izo ntoki zose ziba zicigatiye urwagwa n'andi mafunguro unzaniye, bityo ntubone uko ufungura.None ndumva ugomba kuba uje imbokoboko. Abashyitsi nkawe ntibisanga kwa Katabirora ka Ruzagiriza.»